School Head and Staff Detained Over Alleged Theft of Over 226 Million RWF


Umuyobozi w’ishuri bakurikiranyweho kwiba asaga Miliyoni 226 Frw



Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwafunze abantu bane barimo Mukeshimana Marcel, wahoze ari umuyobozi w’ishuri ry’imyuga rya Rubengera II TSS School ryo mu Karere ka Karongi, abahoze ari ababaruramari baryo babiri n’uwasinyaga cheque z’ishuri (signatory).

RIB yavuze ko aba bakurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo ufitiye rubanda akamaro, kuwukoresha icyo utagenewe no gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite.



Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hari amafaranga angana na 226,790,877 Frw yanyerejwe.



Abakekwa ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Bwishyura mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.



RIB iburira abashinzwe gucunga no gukoresha umutungo wa Leta kubahiriza amategeko abigenga kuko kunyuranya nayo bigira ingaruka ku muturage no ku iterambere ry’igihugu kandi ko bihanwa n’amategeko

English 
School Head and Staff Detained Over Alleged Theft of Over 226 Million RWF

The Rwanda Investigation Bureau (RIB) has detained four individuals, including **Marcel Mukeshimana**, the former head of **Rubengera II TSS School** in Karongi District. Also in custody are two former accountants of the school and an authorized signatory for the school’s checks.

According to RIB, the suspects are being investigated for:
* **Embezzlement** of public property.
* **Mismanagement** of funds (using funds for purposes other than intended).
* **Abuse of power** for personal gain.

* **Amount Involved:** Preliminary investigations reveal that **226,790,877 RWF** was embezzled.
* **Current Status:** The suspects are currently held at the **Bwishyura RIB Station** while their case file is being prepared for submission to the Prosecution.


RIB has issued a warning to those entrusted with managing and utilizing public resources, urging them to strictly adhere to the governing laws. The bureau emphasized that mismanagement of such funds negatively impacts citizens and national development, noting that such actions are strictly punishable by law.

Post a Comment

Previous Post Next Post